UNM Mental Health Exhibition Day and Launch of 3 Mental Health Short Films highlights mental health

 

Ku itariki 4 Mutarama 2024, wari umunsi udasanzwe wo kumurika byinshi mubyakozwe na Uyisenga Ni Imanzi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri yisumbuye, biciye mu matsinda mato yitwa MAP clubs aho bakoresha ubugeni n’ubuhanzi mu kuruhuka no kuvurwa ibibazo n’ihungabana, bakura aho baturuka hatandukanye babifashijwemo n’abarimu babo kubufatanye n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.

 

 

Sibyo gusa bamwe mubanyeshuri baba muri ayo ma club bagaragaye muri filimi eshatu zigisha ku ubuzima bwo mu mutwe, zifite imitwe ivuga iti’ mental health awareness, street connected children and family conflicts zigaragaza ibibazo abana bahura nabyo mu miryango, mu mashuri n’ahandi bikabasenya bikabangiriza ubuzima bwo mu mutwe bikagira n’ingaruka k’ubuzima bwabo bwigihe kirekire. Ariko bagaragaza n’uburyo ubugeni n’ubuhanzi biciye muri MAP clubs bigenda bibafasha gusohoka muri ibyo bibazo aho bamwe bitangira ubuhamya ko bakize

 

 

Abana kandi basohoye n’igitabo kivuga k’ubuzima bwabo bwite kitwa Album yange arko gikubiyemo amagambo avuga ati I am lost but no one knows meaning “naratakaye ariko ntamuntu ubizi”.

 

 

 

Murasoma inkuru zirambuye kandi zitandukanye hasi kuri uwo munsi, mu ibinyamakuru bitandukanye na Television zari zabukereye uwo munsi mu kwifatanya na Uyisenga Ni Imanzi.

Umuryango UYISENGA NI IMANZI urashimirwa uruhare rwawo mu gukemura ikibazo cy’ihungabana mu Bana

Kigali: Barashima umusanzu wa UYISENGA NI IMANZI mu gufasha abana bahuye n’ihungabana mu mashuri

https://angels.rw/2024/01/06/umuryango-uyisenga-ni-imanzi-ukomeje-guhangana-nibibazo-byo-mu-mutwe-byugarije-abana-nurubyiruko/

https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/basanga-ibikorwa-by-ubugeni-bibafasha-gukira-ibibazo-byo-mu-mutwe

Bamwe mubana bakize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakomeje kuvuga imyato umuryango Uyisenga n’Imanzi wababereye igisubizo.

https://www.newtimes.co.rw/article/13551/news/health/photos-exhibition-addresses-youth-mental-health-challenges

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *