KUVA MU MUHANDA UKAGERA KURI SITADE MPUZAMAHANGA Y’UBUHINDE!!!

Abana basubijwe mu miryango no mu mashuri bavuye mumuhanda bavugako igihe cyose babaga mumuhanda cyangwa mu ubuzima bubi bari babayemo bw’amakimbirane m’umuryango, ubukene, kutitabwaho bwatumaga bashobora kujya mumuhanda kandi ntibyashoboraga gutuma batekereza ejo hazaza heza kandi ko batari barigeze barota ko bashobora kuzurira indege ndetse no kwinjira mu kibuga mpuzamahanga cyo mubuhinde kuberako nibyo murwanda ubwabyo batari bakabigezemo ntibyari no mubitekerezo byabo.

Umuryango Uyisenga Ni Imazi umaze kubasubiza m’umuryango barimo ubu ukabafasha no gusubira mu amashuri batangiye guhindura imyunvire bibonamo ubushobozi kuko aribwo batangiye gutekereza no kurota ko bashobora kwiga bakarangiza bakazagira icyo bimarira bakanakimarira abandi arko ntibigeze batekereza k’urwego rwo kugera ku kurira indege ndetse n’ikibuga mpuzamahanga cy’ubuhinde.

 

 

 

Nyuma yaho batangiye kunva ko ibintu byose bishoboka ubwo UNM yabahitagamo ngo batozwe umukino wa Crictet hakazavamo abajyanwa mu murashanwa muzamahanga y’abandi bana babayeho ubuzima nk’ubwabo mu buhinde gusa bakomeje kubifata nk’inzozi zinagoye kuzigeraho arko bagumana ikizere bashiraho umwete mukwitoza ndetse no mu masomo yabo.

 

 

Inzozi zabaye impamo ubwo bibonaga bagana ku ikibugampuzamahanga cya Kigali berekeza mu buhinde arubwambere bakibonye imbona nkubone kuko bakibonaga kuri television, bari bafite ibyishimo bidasanzwe bikaza kuba akarusho bicaye mundege bajyaga babona mukirere gusa ngo bagize amatsiko menshi bifuza amaso menshi ngo barebere rimwe ibintu byose byari bishya mumaso yabo kandi bumvise noneho batangiye gukabya inzozi zabo batangira no kugira ikizere ko byose bishoboka ko ubuzima bubabaje bushobora kurangira hakandikwa andi mateka yubuzima bwiza

 

 

Aba  bana kandi bavuga ko bakabije inzozi zabo ubwo bisangana muri hoteri yo mu buhinde batarigeze bajya no muri nimwe yo murwanda bagahura nabandi bana batandukanye bagakina bakanagaragaza umuco nyarwanda biciye mu imbyino arko bakabona numwanya cyangwa urubuga rwo kuvuga zimwe mu mbogamizi zituma bashobora kujya mumuhanda kandi bagafata ingamba zo kuba abavugizi babagenzi babo ndetse bataretse no gukangurira bagenzi babo kuva mumuhanda ahubwo bagakurikira inzozi zabo basubira mumashuri kuko babonye ko bishoboka kuba wava mu muhanda ukaba umuntu ,kuko babashije no gutahana ibihembo bitandukanye birimo igikombe, certificant n’imidari izajya ihora ibibutsa ko ari bantu

 

Basoza bashimira Uyisenga Ni Imanzi yabakiriye neza kucyicaro gikuru cya UNM kandi ko idahwema kubafasha m’uburyo byose  kugirango bazabe abumumaro kumiryango no kugihugu kandi ko bakomeza kuvugira abana bose bari mubuzima butaboroheye

 

  I am proudly Somebody

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *